Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda gikora ubushakashatsi ku bakozi n’abashomeri mu Rwanda hagamijwe kwerekana icyegeranyo cy’imibare y’abakora, abashomeri, abashoboye gukora n’ibindi bipimo bijyanye n’isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bukorwa incuro enye mu mwaka ni ukuvuga mu kwezi kwa Gashyantare, Gicurasi, Kanama ndetse n’Ugushyingo. Amakuru ava muri ubu bushakashatsi afasha inzego zitandukanye gukora igenemigambi rirebana n’umurimo mu Rwanda.