Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda gikora ubushakashatsi ku buhinzi bukubiyemo amakuru y’ ibihembwe bitatu by'ingenzi mu buhinzi mu Rwanda. Ibihembwe by’ihinga by'ingenzi birimo Igihembwe A, gitangira muri Nzeri kikarangira muri Gashyantare y’umwaka ukurikiraho, Igihembwe B gitangira muri Werurwe kikarangira muri Kamena, n'Igihembwe C gitangira muri Nyakanga kikarangira muri Nzeri.